Gahunda yo gutera u Rwanda irakomeje-Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yongeye kwemeza ko muri gahunda ze harimo n’iyo gushoza intambara ku gihugu cy’u Rwanda.

Ibi abitangaje nyuma y’uko gahunda y’ibiganiro ku mpande zombi ikomeje kubura umusaruro.
Perezida Tshisekedi wagiye wijundika u Rwanda arushinja gufasha inyeshyamba za M23, ibyo gutera u Rwanda yabitangaje ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ateganya gusaba uburenganzira Inteko ishinga Amategeko agashoza intambara ku Rwanda, ibi akabishyira mu bikorwa igihe cyose ingabo z’u Rwanda zikomeje gufasha inyeshyamba za M23.
Ibi birego Leta ya Congo irega u Rwanda, byakomeje kwamaganwa na Leta y’u Rwanda ko nta shingiro bifite ndetse Leta ya Kinshasa ikomeza kubura ibimenyetso simusiga.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Gashyantare 2024, Tshisekedi yumvikanye yisubiraho avuga ko ibyo gutera u Rwanda atari byo biza mbere ahubwo agiye kugana inzira y’ibiganiro.
Ubwo yaganiraga na Le Monde yongeye kuvuga ko iyi gahunda igihari.
Tshisekedi yahishuye ko ibyo kwisubiraho kuri kiriya cyemezo yari yabitewe no gushyirwa ku gitutu n’ibihugu by’ibihangange mu rwego rwo guha andi mahirwe gahunda yo gukemura amakimbirane mu mahoro.
Tshisekedi yavuze kuba atarahutiyeho ngo agane intambara akagana ibiganiro atari uko ari intege nke ahubwo ari icyizere afitiye ibiganiro.
Mu gihe ibiganiro bitatanga umusaruro Tshisekedi yavuze ko yahita atera u Rwanda ngo kuko ubushobozi abufite.
Ati:”Ubushotoranyi bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni bwinshi, ibinyoma bye n’imigambi ye mibisha birenze urugero rwo gushidikanya. [Dipolomasi] ni yo nzira y’amahirwe yanyuma, hejuru yayo tuzasubiza ku bushotoranyi kuko ubushobozi burahari”.
Tshisekedi yahishuye ko u Rwanda atari rwo rwonyine ruri inyuma y’ibibazo byugarije igihugu cye, n’ubwo yirinze kugira icyo ashyira mu majwi, yakomoje ko hari ibindi bihugu bibyihishe inyuma.
Avuga ko atumva impamvu amahanga ataruhana kandi ibihugu nk’Uburusiya bimaze igihe byarafatiwe ibihano bikomeye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Ku bwa Tshisekedi ngo ntiyumva impamvu ibihugu byose byahagurutse ubwo Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya yapfaga, nyamara bakaba bararuciye bakarumira kuri Miliyoni 10 z’abanye-Congo bamaze kwicwa.

Mu mvugo ya Tshisekedi yikoma ibihugu by’Uburayi avuga ko abona hari ikibyihishe inyuma aho Perezida Kagame iyo yagiye yo bamureka akanyura kuri Tapi z’umutuku yemye aho kumuhana.

Ivomo: Bwiza

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!