Ku wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi i Mosco ko hagabwe igitero karahabutaka cyahitanye ababarirwa mu ijana, gusa kugeza ubu Leta yamaze gutangaza ko yamaze guta muri yombi abakekwaho kugaba iki gitero .
Ni igitero cyitwikiriye ijoro, ku isaha ngenga masaha, GMT, cyabaye saa kumi n’imwe , ni ukuvuga saa mbiri z’ijoro i Mosco, zikaba zari saa Moya z’i Kigali mu Rwanda, kibera neza neza Crocus City Hall muri Krasnogorsk, ku murwa mukuru Mosco.
Aha hantu iki gitero cyabereye, hari hateguwe igitaramo, ari na byo byahaye abagizi ba nabi kubaca icyuho bagahitana abagera ku 133, naho abasaga 144 bagakomereka. Abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro binjiye bamisha urufaya rw’amasasu, maze baranjije, inzu bayiha inkongi.
Abakekwaho kugaba iki gitero ni abagabo 11, ngo bakaba barafashwe bagerageza kwinjira mu gihugu cya Ukraine.
Ni igitero kigaritse ingogo nyuma y’imyaka 20, ishyano nk’iri ritagwirira igihugu cy’Uburusiya.
Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Burusiya, ngo aba bagizi ba nabi bakimara gukora ibara bahise bagerageza guhungira muri Ukraine, ibyo Perezida Putin, w’u Burusiya, yakomoje ho ubwo yamaganaga iki gitero avuga ko ari igitero cy’iterabwoba cy’ubunyamaswa.
Kuba Ukraine yumvikanye muri iki gitero, Perezida wayo, Volodymyr Zelensky, yahaye gasopo Putin amwiyama gushaka kugereka ishyano ryaguye mu Burusiya ku gihugu cye.
Ku italiki 23 Werurwe 2024,ku rubuga rwa Telegram rwa Islamic State(IS), hagaragaye abagabo 4 bahishe amasura, bigamba ko ari bo bari inyuma y’iki gitero, gusa Leta ya Mosco nta cyo yigeze ivuga kuri aya makuru ngo iyemeze cyangwa iyahakane.
Hari andi mashusho uyu mutwe washyize hanze uhamya ko ari ay’icyo gitero, ndetse ngo nyuma yo gusuzumwa na BBC, ngo yabonye ari ay’ukuri cyane ko umwe muri abo bagabo bafashwe agaragara mu mashusho arasa mu kivunge cy’abantu benshi.BBC ntabwo yasakaje ayo mashusho.
Iri bara ryaguye, aho abantu basaga 6000 bari bitabiriye igitaramo cya Rock cyari cyateguwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Picnic.