Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umunyarwanda wari umuherwe i Maputo yasanzwe yapfuye

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 , nibwo abatuye mu mujyi wa Maputo muri Mozambike basanze imodoka y’umushoramari Innocent Rutayisire mu mugezi wa ruhurura.

Abakubise amaso iyo modoka basanze Innocent Rutayisire wari umwe mu bakire bakomeye muri uwo mujyi, yapfuye.

Zimwe mu nyandiko zo mu bitangazamakuru byandikirwa mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, zivuga ko uyu Munyarwanda yari afite akayabo k’amafranga agera kuri Miliyoni nyinshi z’amadorari mu mabanki y’icyo kigo yakuraga mu bucuruzi bwa lisansi,amaduka y’ibiribwa n’utubari.

Nyakwigendera Rutayisire bivugwa ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda EX FAR aho yahunze afite ipeti rya Caporal.

Ikindi Rutayisire ni mukuru wa Karemangingo Revocat nawe wari umukire wiciwe i Maputo arashwe mu mwaka wa 2021 ariko kugeza ubu iperereza rya Police rikaba ritarerekana abamwishe.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo yabwiye itangazamakuru ko mu iperereza ryakozwe basanze Nyakwigendera Rutayisire yishwe n’impanuka kandi ko nta bibazo bya politiki yari afitanye n’abantu,aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bavandimwe be ba hafi.

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!