Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi:Hari ubutaka bukomeje kugenda mu mayobera

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bigugu, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bari mu gihombo gikomeye nyuma y’uko imyaka n’ubutaka byabo bitwawe n’igikuku kinini mu buryo busa n’amayobera.

Bavuga ko bijya gutangira, igice kimwe cy’umusozi cyarashwanyaguritse maze inkangu yacyo ikonkobokana ubutaka bw’abaturage n’ibyari biburiho byose.

Ubutaka bwagiye bwari buciyeho amaterasi ahinzemo urutoki, amashaza, ibishyimbo n’ibindi.

Imyaka yose yari ihinze kuri ubwo butaka yarangiritse ku buryo nta kintu na kimwe bene yo bazasaruraho.

Kubera ubugari bunini iki gikuku cyatwaye, abaturage batuye hafi yacyo bavuga ko banafite impungenge z’ubuzima bwabo kubera ko iyi nkangu ishobora kuziyongera.

Bamwe mu bari bahatuye ubu barahimutse ku buryo hamaze kwimuka imiryango itandatu mu gihe bigaragara ko ishobora gushyirwa mu kaga n’iyi nkangu ibarirwa muri 40.

Nta mpamvu izwi yaba yarateye iyi nkangu ariko abahaturiye bakeka ko ishobora kuba yarakuruwe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro y’amazi meza n’ayo kuhiza imyaka byabaye muri iki gice dore ko ari cyo kibarizwamo ubutaka buciyeho amaterasi kuri hegitari zirenga 80 kandi ababuhinga bahinga mu bihe byose kubera ko bafite uburyo bwo kuvomera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!