Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Bagwiriwe n’ikirombe,umwe apfira nzira ajyanywe ku bitaro

Mu karere ka Rwamagana,Umurenge wa Musha, haravugwa inkuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe ahacukurwa amabuye y’agaciro,umwe yitaba Imana ari muri Ambulance ajyanywe ku bitaro bya Rwamagana.

Iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana Saa 11:00 zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha.

Iki kirombe gisanzwe gicukurwamo na Sosiyete ya Trinity Musha.
Gitifu w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko ahagana saa 11:00 aribwo iki kirombe cyagwiriye abantu batatu bari binjiyemo hasi, ubutabazi ngo bwahise bukorwa vuba na bwangu bose bakurwamo ari bazima.

Ati: “ Bose uko ari batatu twabakuyemo ari bazima nyuma yo kuvamo umwe hashize iminota mike ahita yitaba Imana bishoboka ko wenda yari yagize ikibazo, abandi ubu ni bazima. Urebye ukuntu iki kirombe cyabagwiriye ni impanuka kuko aho hantu ngo hari habanje gupimwa mbere y’uko binjiramo.”

Gitifu Rwagasana yakomeje avuga ko basaba abacukura amabuye y’agaciro kugenzura neza aho bakorera, bakanapima ubutaka bagiye gucukuramo mbere y’uko bohereza abantu bajya kuhakorera.

Yanabasabye kandi kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi arimo kujya gucukura bafite ubwirinzi n’ibindi nkenerwa byose basabwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru aba babiri amakuru UMURUNGA ufite ni uko bari ku bitaro bya Rwamagana aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!