Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Ingendo RwandAir yakoreraga mu Buhinde zahagaze

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko guhera ku wa 15 Werurwe 2024, itazongera gukora ingendo zerekeza n’iziva i Mumbai mu Buhinde.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwiseguye ku bagenzi bamaze gusaba tike z’indege zizerekeza muri icyo gihugu nyuma y’igice cya mbere cy’uku kwezi, bubasaba gutanga amakuru bagasubizwa amafaranga bishyuye, cyangwa se bakayifashisha mu kwishyura izindi ngendo.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwagize buti: “Tubiseguyeho ku ngorane izo mpinduka zishobora guteza.”

Mumbai wigeze kwitwa Bombay ni umujyi ukomeye kandi utuwe cyane mu Buhinde, uherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu ukaba ukora ku nkengero z’inyanja y’Abahinde.

Rwanda Air yakoze urugendo rwa mbere muri Mujyi wa Mumbai nta handi ihagaze, guhera tariki 4 Mata 2017, ikoresheje indenge yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 itwara abagenzi barenga 80.

Urugendo rwa Kigali-Mumbai rwatwaraga amasaha arindwi indege idahagara, bitandukanye nuko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu.

Rwanda Air yakoraga urugendo Kigali – Mumbai idahagaze inshuro eshatu mu cyumweru ihereye ku wa Kabiri, ku wa Kane no kuwa Gatandatu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!