Ahazwi nko mu Gisaka, mu Karere ka Kirehe, hari abaturage bamwe bavuga ko babujijwe amahoro n’ibintu biza mu ijoro bikadihagura bikabuza gusinzira.
Abaturage bamwe babwiye Bwiza ko ntawe bari bafata ngo abiryozwe bityo ikibazo gihagarare, gusa bakeka ko baba ari abaturanyi babo babikora.
Abaturage bavuga ko babangamirwa n’amajwi bumva adasanzwe akunze kuza mu ijoro, ikindi kandi ngo baterwa ubwoba n’ibindi bintu bajya babona mu gihe cya nijoro biteye ubwoba, bavuga ko babona ibyaka nk’umuriro rimwe na rimwe iyo bwije.
Umwe yagize ati: “Biza ari imirindi, bikadihagura cyane ndetse bisakuza imbere y’umuryango. Hari n’igihe bikubita ku mabati.” Uyu muturage yavuze ko iyo babyumvise nta winyeganyeza, kugeza bigiye bakabona gusinzira.
Muri aka gace havugwa ibintu byinshi bisanishwa n’amarozi, nko kugendera ku dutaro, uretse ko bihwihwiswa gusa, ntawe urabona umuntu ukagenderaho ku buryo yabiguhamiriza.
Uyobora uyu mudugudu wa Rutonde, Habanabakize Thomas, abajijwe n’iba ibyo abaturage bavuga abizi mu mudugudu ayobora, yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko ntacyo abiziho.
Ibi bibabuza amahoro baryamye, bavuga ko ari abantu baba barazanye imyuka mibi, bayinyujije mu gihugu cya Tanzania. Bamwe mu kuvuga igihe byatangiriye bavuga ko bishobora kuba byarahereye kera kuko n’abasaza bajyaga babyumva.
Undi muturage wo muri aka gace we, yabwiye Bwiza ko umugabo we inzoka yaje ikamwibohera ku maguru, yagira ngo aracanye ikimukira ku mutwe, ikamuvanwaho n’umugombozi. avuga ko iyo nzoka yaturukaga ku mabati y’inzu bararagamo.
Mu Gisaka hari n’abavuga ko bajya bumva ubacuraguzi mu ijoro, gusa abandi bavuga ko ari amakabyankuru yo mu Gisaka.
Ni mu gihe abandi baturage bo bavuga ko hari abantu baterwa ubwoba n’ibibera mu Gisaka, bagahitamo kuhimuka.
MBANJIMANA Juma /UMURUNGA.com