Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi:Umunyeshuri wari wirukanywe burundu azira kwerekana umukunzi, ibye byasubiwemo

Tariki 23 Gashyantare 2024, IMVAHO NSHYA yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti:“Rusizi: Umunyeshuri witwa Mbyayingabo Jonas wigaga muri College de Nkanka werekanye umukunzi kuri Saint Valentin yirukanywe burundu”,nyuma y’iyi nkuru abantu batandukanye bamaganye igihano cyahawe uyu munyeshuri, inzego zifite uburezi mu nshingano nazo zisesenguye imiterere y’ikibazo zisanga ubuyobozi bw’ishuri bwarahaye umunyeshuri igihano butagishije inama Akarere ka Rusizi, hafatwa icyemezo cyo kumuha imbabazi no kumwihanangiriza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Joseph Curio Havugimana, yabwiye IRIBA NEWS ko tariki ya 27 Gashyantare 2024 mu Karere ka Rusizi habaye inama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, iha umurongo ikibazo cya Mbyayingabo.

Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’Umuyobozi w’lshuri uhagarariye abandi mu Karere ka Rusizi, Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Nkanka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rusizi.

Imiterere y’ikibazo cy’umunyeshuri  Mbyayingabo Jonas

Umuyobozi wa College de Nkanka yabwiye abari bateraniye mu nama ko “Tariki 14 Gashyantare 2024, Mbyayingabo Jonas yakoresheje umunsi mukuru mu kigo cy’ishuri agatumira abandi banyeshuri aho bikingiranye mu cyumba cy’ishuri ari abanyeshuri bagera kuri 31 abahungu 16 n’abakobwa 15 kandi abari bitabiriye ibyo birori byaremeshejwe n’uwo munyeshuri buri wese yabyitabiriye ari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa.

Muri ibyo birori by’amavuko uyu munyeshuri yakoresheje ibirori mu masaha y’ijoro bari baguze amandazi n’icyayi. Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko atari ubwa mbere uyu munyeshuri akoze amakosa dore ko kuwa 13/11/2023 yafashwe yacitse ikigo atumizwa umubyeyi akorera inyandiko asaba imbabazi avuga ko niyongera kugira ikosa agwamo azirukanwa.”

Nyuma yo kumva imiterere y’ikibazo abari mu nama bafashe umwanya wo gusesengura amakosa uyu munyeshuri yakoze no kureba uburemere bw’ayo niba koko igihano yahawe n’uburyo yagihawe bikurikije amategeko. Muri rusange abari mu nama batanze ibitekerezo bikurikira:

Umunyeshuri yakoze amakosa yo kuremesha ibirori mu kigo cy’ishuri kandi atabisabiye uburenganzira mu buyobozi bw’ishuri. Icyagaragaye umunyeshuri Mbyayingabo Jonas ikosa yakoze ni isubiracyaha nk’uko bigaragazwa n’inyandiko we ubwe n’umubyeyi we bikoreye ku wa 13/11/2023.”

Abari mu nama basesenguye uko ishuri ryatanze igihano maze babona ibi bikurikira:

-Mu gutanga ibihano ubuyobozi bw’ishuri ntabwo bwigeze bugisha inama ku Karere;
-Ubuyobozi bw’ishuri mu gutanga ibihano hari ibyo birengagije

Hafashwe imyanzuro 

Nubwo Mbyayingabo Jonas yakoze amakosa kandi aremereye, abari mu nama nyuma yo gusesengura ayo makosa no gusesengura ibyashingiweho ngo ahanwe, hafashwe imyanzuro ikurikira: Gutumiza umubyeyi wa Mbyayingabo Jonas akerekwa amakosa ye akanagirwa inama; kwimurira Mbyayingabo  Jonas muri E.S de Gishoma ariko mbere yo kujyayo akibutswa ko niyongera kugira ikosa agwamo azahita asezererwa burundu.

Twabibutsa ko Mbyayingabo Jonas w’imyaka 22 wari wahawe igihano cyo kwirukanwa burundu,  yigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) muri College de Nkanka, akaba yiteguraga gukora ikizamini cya Leta.

Mbonabucya Modeste, Umuyobozi wa College de Nkanka

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!