Bamwe mu baturage bakoresha ikiraro cy’ibiti gihuza Umudugudu wa Buranga muri Kibagabaga n’umudugudu w’Urugwiro mu Kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, barifuza ko iki kiraro gikorwa mu buryo burambye kubera ko bitabaye ibyo gishobora guteza impanuka.
Mu masaha y’umugoroba ubwo umunyamakuru wa Izuba Radio/TV yasuraga abaturage bakoresha iki kiraro barimo n’abana bato bavaga ku ishuri, bamugaragarije ko iki kiraro cy’ibiti bibiri nubwo bakifashisha ariko ari ukubura uko bagira.
Rugwiro Patrick yagize ati:”Njye kuva nagera aha muri aka gace iki kiraro nkizi kimeze gutya, kandi ubuyobozi nabwo burakizi. Ubuse bategereje ko umuntu azanyerera akavunika cyangwa akahasiga ubuzima?”
Undi witwa Ntirandekura Viateur yagize ati:”Niba ubuyobozi bukunda abaturage, nibadutabare batwubakire ikiraro kizima kiduhuza n’abaturage bo muri ikibagabaga kuko biragoye kwambuka aha hantu, ubuse koko wowe nk’umunyamakuru hari icyo utabona?”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari gahunda yo gusana ibiraro nk’ibi byangiritse, aho busaba abaturage gutanga amakuru y’aho biri bigakurikiranwa .
Asaba Katabarwa Emmanuel,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali yagize ati:”Ubundi gahunda yo gusana imihanda n’ibiraro ni gahunda ihoraho, iyo cyagaragaye ko gikeneye gusanwa kirasanwa, ahubwo waduha aho giherereye kugirango tubikurikirane”.
Uyu muyobozi asaba abaturage banyura ku biraro nk’ibi kubyitondera cyangwa bagashaka ahandi banyura mu gihe bitaratunganywa.
Mu murenge wa Kimironko wo mu Karere ka Gasabo hari ibiraro byinshi by’ibiti biri hejuru ya za ruhurura ndende mu bujyakuzimu bigaragara ko ari ibya cyera kandi byashaje ku buryo ntagikozwe ngo bisanwe bishobora kuzatwara ubuzima bw’abantu cyangwa bakabivunikiramo.
Src:Izuba Radio Tv