Mu murenge wa Buyoga mu ishuri rya GS Gitumba haravugwa inkuru y’umuyobozi w’iki kigo witwa Hakorimana Aloys bivugwako abangamira abarezi mu kugera ku ireme ry’uburezi.
Ibi abaganiriye na UMURUNGA bavugako babona byose biterwa no kuba uyu muyobozi ngo buri gihe abereka ko iki kigo ubusanzwe ari icya ADEPR igirana amasezerano na Leta we ngo ari ndakorwaho.
Abangamira uburezi ate?Β
Muri iki kigo nk’uko ubusanzwe amabwiriza n’amategeko abiteganya ni uko umwarimu agomba kugurirwa ibikoresho akoresha mu kazi ke ka buri munsi, birimo n’umwambaro wambarwa mu kazi igihe mwarimu yigisha(itaburiya).
Aha ngo siko bimeze kuko ubuyobozi bw’ikigo bwategetse abarimu kwigurira amataburiya,iyo ugeze mu kigo usanga bamwe bayambaye abandi ntayo bambaye.
Abarimu bakorera ku bwoba.
Umwarimu witwa Sibomana Etienne,umunsi umwe ubwo hari haje umugenzuzi ushinzwe uburezi ku murenge,ngo yabajije impamvu badahabwa amataburiya,guhera icyo gihe Diregiteri yamurwaye inzika birangira amuhesheje mutation.
Umwarimu cyangwa undi wese ugaragaje ibitagenda muri kiriya kigo,atangira gukora ameze nk’ugenda ku magi kuko umuyobozi inshuro nyinshi ababwira ko ngo azi kudoda amategeko azamwikiza.
Ubu n’ubwo barimo gukora ngo yamaze kubabwirako amanota y’imihigo bazagira nta n’umwe uzarenza amanota 70 mu mihigo.
Imbaraga zo kwikiza uwo adashaka azivana he?
Amakuru avuga ko uyu Diregiteri ngo yishingikiriza ko ikigo ari icya ADEPR ko ntawapfa kumunyeganyeza,ndetse inshuti ze za hafi zikavuga ko yishingikiriza umuyobozi mu murenge wa Buyoga bivugwako bahuje idini. Iyo amusabye amwumvira.
UMURUNGA twashatse kumenya niba koko ibivugwa byaba ari ukuri, Hakorimana Aloys Diregiteri uvugwaho ibi byose birimo no kudaha abarimu ibikoresho,byose yabihakanye yivuye inyuma
Ati:” Ibivugwa sibyo,amataburiya ikigo ni cyo kiyagurira abarimu,ubundi wambwira uwabikubwiye(…),barabeshya ushaka kumenya ibyo kwimurwa kw’abarimu wabaza Akarere,…”
Hakenewe ubugenzuzi bwo kumenya bukanacukumbura koko niba ibivugwa n’abakozi bo muri ririya shuri byaba ari ukuri.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda tugirango tubabaze niba aribo bubakira ubudahangarwa abayobozi b’ibigo bifatanya nabo ntibyadukundira,mu gihe baragira ibyo batangaza nabyo tuzabibagezaho.