Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi:Umusore ukekwaho kwica umubyeyi we amukubise ibuye mu mutwe yigejeje kuri Polisi

Mu Karere ka Kamonyi,umurenge wa Ngamba,akagari ka Marembo mu mudugudu wa Kigina,mu ijoro ryakeye ryo ku wa 23 Gashyantare 2024 mu ma saha ya saa mbiri nibwo humvikanye inkuru y’umusore witwa Kwizera Theoneste w’imyaka 24,bivugwa ko yishe se umubyara amateye ibuye.

Amakuru avuga ko uyu musore Kwizera yatashye nijoro akajya gukomangira ababyeyi be bari bamaze kuryama,Ntigurirwa Erneste wari ufite imyaka 56 y’amavuko,umubyeyi we yabyutse amubaza impamvu amukomangira iryo joro.

Kwizera ntiyumvise neza ibyo umubyeyi we amubwiye baherako baterana amagambo,nibwo uyu muhungu yahise afata ibuye arimukubita mu mutwe inyuma.

Amakuru avugwa ngo ni uko akimara gukubitwa ibuye,yahise yirukankana umuhungu we ageze imbere gato ahita yikubita hasi arapfa.

Umuturanyi wa Nyakwigendera, avuga ko yabonye uyu Kwizera Theoneste atera ise ibuye mu mutwe.

Abaturage bakomeza bavuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza ariko ko uyu mwana wabo Kwizera Theoneste we ngo yarabananiye ngo kuko yagiye afungwa kenshi azira urugomo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Kwizera Theoneste akaba yari yabanje kubura ariko nyuma yijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma akaba ariyo afungiwe kugirango agezwe mu biganza by’ubugenzacyaha.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!