Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo:Masoro,umusore yishwe ajugunywa muri WC

Rulindo mu murenge wa Masoro,akagari ka Nyamyumba,umudugudu wa Kigomwa haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore witwa Nshimiyimana Daniel w’imyaka 25 y’amavuko wishwe akajugunywa muri WC. Ibi bikaba byabereye mu rugo rw’uwitwa Nyirabazungu mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Kuri ubu abantu batatu bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Daniel.

Uwo murambo w’umusore w’imyaka 25, wasanzwe muri ubwo bwiherero uri kumwe na Plaque yagomba gushyira kuri moto yendaga kugura, ukaba wasanzwe mu bwihererero.

Uwo musore ukomoka mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo, mugenzi we witwa Nisingizwe Eric yari yamubwiye ko afite moto igurishwa, biba ngombwa ko ajyayo ngo ayigure akaba yari yajyanye na mugenzi we witwa Uwiragiye Fidele.

Ngo ubwo bageraga hafi y’iwabo w’uwo musore wundi wari wamwijeje ko afite moto igurishwa, Nshimiyimana yasize Uwiragiye ku muhanda, yinjira muri urwo rugo, nyuma y’amasaha menshi atarongera kumubona, umurambo we waje gutahurwa mu bwiherero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru.

Ati :“Mu makuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uwo musore wari wijeje mugenzi we ko afite moto igurishwa, yari yararanye iwabo n’undi musore witwa Nkubana binakekwa ko aribo bombi bafatanyije mu kumushuka ko bafite iyo moto, bagamije kumwambura amafaranga yagombaga kubishyura no kumwica, barangiza bakamujugunya mu bwihererero. Iperereza riracyakomeje kuko abo bombi hamwe na nyir’urugo bafashwe, barimo barakurikiranwa ngo hamenyekane icyateye urupfu”.

Uyu musore(Uwiragiye) wari wajyanye na Nshimiyimana agasigara ku muhanda ahamutegerereje, bikimara kumenyekana ko mugenzi we yapfuye bamusanganye amafaranga ibihumbi 400, Indangamuntu na Carte Jaune ya moto bya Nshimiyimana, akavuga ko ari ibyo yari yamusigiye ngo abe abimufashije, mbere yo kujya muri urwo rugo kurebayo iyo moto.

SP Mwiseneza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abantu kujya bagira amakenga n’ubushishozi mu gihe bijejwe ahari ibintu bigurishwa.

Ati: “Kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe ku bantu bagaragaza imyitwarire iganisha ku cyaha, kigakumirwa kitaraba ni ingenzi. Muri iki gihe hari abizeza abandi ko bafite imari igurishwa ugasanga bishoyeyo bitwaje amafaranga batanabanje gushishoza ngo bamenye neza aho bayajyanye n’abo bayashyiriye abo aribo. Birakwiye kugira amakenga, hakabaho no kumenyesha inzego zibishinzwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo umuntu yahagirira. Ubufatanye bw’abaturage hamwe n’inzego z’umutekano ni ngombwa, kuko bifasha mu gukumira icyaha kitaraba”.

Bivugwa ko uwo musore wishwe, yari yitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 yagombaga kugura iyo moto, hakaba harimo ibihumbi 400 yari yasigiye uwo bari bajyanye andi asigaye ngo yaba ariyo yinjiranye muri iyo nzu, ari na yo yaje kwamburwa mbere yo kwicwa.

Umurambo ukimara gukurwa mu bwiherero wari wajugunywemo, wahise ujyanwa gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe, na ho Nyirabazungu w’imyaka 70, ari na we nyir’urugo n’abo bahungu, bose bakurikiranywe bari kuri Polisi, Station Murambi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!