Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Lit Col Willy Ngoma, ufite ipeti rya General n’abandi barwanyi bane bafatiwe ibihano na Loni

Abarwanyi batandatu b’imitwe inyuranye ikorera mu Burasirazuba bwa RD Congo, bafatiwe ibihano nk’uko Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabitangaje.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kabiri taliki 20 Gashyantare 2024. Abarwanyi barebwa n’ibi bihano ni abaturuka mu mitwe ya M23, ADF, FDLR, Twirwaneho na CNPSC.

Akanama gashinzwe Umutekano muri Loni kashyize hanze itangazo rivuga ko abafatiwe ibihano ari abarimo umuvugizi wa M23.

Amakuru yizewe avuga ko ari Lit Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo ufite ipeti rya Gen wo muri FDLR, abarwanyi bafatiwe ibihano bose ntibatangarijwe amazina.

Mu bihano bafatiwe birimo gufatira imitungo yabo no kubuzwa gukora ingendo Mpuzamahanga.

Robert Wood, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko muri RD Congo hagaruka amahoro.

Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikira ubusugire n’ibijyanye n’imbibi za RD Congo ndetse n’amahoro arambye ku Banyekongo. U Rwanda na Congo bikwiriye gusubira inyuma mu rugendo ruganisha ku ntambara. Aba bantu bahanwe, bagize uruhare mu byaha bitandukanye.”

Mu gihe aba barwanyi bafatiwe ibihano, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RD Congo gikomeje kuba ingutu, kuko kuri ubu imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Leta iracyakomeje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU