Mugitondo cy’uyu munsi ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, abasore n’inkumi bazindutse bigaragambya mu Mujyi wa Goma batwitse ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibyo bitaga [uburyarya bwabo mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC].
Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatwikiwe mu myigaragambyo nyuma y’irindi ry’igihugu cy’u Bubiligi riherutse gutwikwa mu myigaragambyo iheruka i Kinshasa.
Kuri uyu wa Mbere mugitondo, urubyiruko rwazindutse rwigabiza imihanda mu rwego rwo gushyigikira FARDC mu kurwanya M23.
Aba bazindutse bigaragambya ngo biyemeje guhatira Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora mu kugarura amahoro muri RD Congo.
Ibi byabaye hari hashize iminsi mike Perezida Tshisekedi ahuriye Addis Ababa muri Ethiopia na Madamu Molly Phee, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, biga ku binyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Madamu Molly Phee yijeje Tshisekedi ubufasha bwa Amerika, mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uri muri RD Congo, avuga ko yumvise gucika intege kw’abaturage ba Congo.