Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ari kwingingwa na Vital Kamerhe, ngo afate icyemezo ntakuka cyo gutera u Rwanda, mu rwego rwo guhagarika ibitero ngo bituruka ku butaka bw’u Rwanda bya RDF na M23.
Kamerhe ku wa 17 Gashyantare 2024 mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko ntagushidikanya igihugu cy’u Rwanda cyateye RD Congo.
Kamerhe avuga ko mu gihe cya vuba bidatinze, igihugu cye kigomba gukoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho, bakwarwanya u Rwanda ashinja ko rwabateye.
Ati: “RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”
Kamerhe uri ku ruhembe mu bayobozi b’ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacre, yemeje ko Congo idateze kuganira na M23.
Agira ati: “Nta mishyikirano kugeza igihe ingabo z’u Rwanda na M23 zivuye ku butaka bwa Congo.”
Yongeyeho ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugaba ibitero k’u Rwanda nk’uko ahora abikangisha.
FARDC iherutse kwadukana ibirego bishya, ishinja drones z’ingabo z’u Rwanda, kugerageza kurasa ku ndege z’intamabara za RD Congo, ariko bikarangira bifashe ubusa.
Muri ibyo birego , bavuga ko izo drones zaturutse ku butaka bw’u Rwanda, zigatera ibisasu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, zikangiza indege za gisivile.