Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC yarasaniye na Wazalendo i Goma

Mu Mujyi wa Goma abantu batanu baguye mu kurasana kumvikanye hagati y’igisirikare cya Congo n’umutwe w’urubyiruko bafatanya urugamba witwa Wazalendo, bibera ahitwa Lac Vert.

Amakuru avuga ko ku Cyumweru mu masaha y’igicamunsi hagaragaye ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo, aya makimbirane yateje imirwano ikomeye muri ako gace.

Ibitangazamakuru byo muri Congo, byatangaje ko iyi mirwano yaguyemo abantu batanu abandi bayikomerekeramo kuri buri ruhande.

Uyobora aka gace iyi mirwano yabereyemo, Dedesi Mitima, yavuze ko ku ruhande rwa FARDC hapfuye abasirakare batatu, ku ruhande rwa Wazalendo hagapfa babiri ndetse kuri buri ruhande bafite inkomere zakomeretekeye muri iyi mirwano.

Iyi mirisano yongereye ubwoba mu baturage kuko basanzwe batinya ko M23 yagaba ibitero aho batuye.

Ati: “Hari impungenge hano ISTA (Goma). Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”

Yakomeje avuga ko batabashije kumenya intandaro y’aya makimbirane, ariko ngo abaturage babashije kugera ahabereye iyo mirwano batabara inkomere.

Ibyabaye ntacyo igisirikare cya Congo FARDC cyiribivugaho.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!