Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko muri iki gitondo cyo ku wa 17 Gashyantare 2024, ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma hazindutse hagwa ibisasu bibiri.
N’ubwo nta rwego na rumwe ruremeza aya makuru ariko biravugwa ko ahagana Saa munani za mugitondo aribwo ibi bisasu bibiri byaguye i Goma.
Kugeza ubu ntiharamenyeka aho igisasu cyaturutse, cyangwa se ngo hamenyekane niba cyaturutse mu mirwano M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta.
Gusa mu gihe hataramenyekana imvano yacyo, iperereza riracyakomeje.
Ibi byabye mu gihe mu gihugu cya Ethiopia mu Mujyi wa Addis Ababa hari kubera inama nto, yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.
Mu gihe iyi nama iri kuba hari kuba imirwano ikomeye M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, SADC, iz’u Burundi, FDRL, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu.
Kugeza ubu imirwano ikomeye iracyakomeje muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari za Masisi na Nyiragongo.
Biravugwa ko M23 ishobora gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’isoko y’ubukungu y’Igihugu cya RDC.