Mu Karere ka Nyamagabe, isoko ryubakiwe impunzi zo mu nkambi ya Kigeme ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Gashyantare 2024, ahagana Saa Saba z’ijoro.
Kayiranga Eric, umwe mu bacururizaga muri iri soko yavuze ko ryahiye ryose kuko ngo imodoka ya Polisi yahageze ryamaze gushya.
Ati: “Ryatangiye gushya Saa Saba, hatangira inkongi nto, ariko kubera ko isoko ryari ryubakishije imbabari zumye zinakikijwe na shitingi zometsemo, bitiza umurindi umuriro, maze inzu zose zirashya kuko zari zegeranye.”
Kayiranga akomeza avuga ko nawe yari afitemo inzu y’imbaho aho hasi yacururizagamo inkweto, hejuru akahakorera ibikorwa bya salon yogosha.
SP Emmanuel Hitiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Taarifa ko hakekwa ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi.
Yagize ati: “Twaraye tuzimya ariko ndakubwira ko ryahiye kuko ryari ryubakishije imbaho kandi urumva ko umuriro ugeze mu mbaho ukora ibintu.”
SP Hitiyaremye yavuze ko hakiri gukusanywa amakuru y’ibyahiriye muri iyi nkongi byose kugira ngo harebwe agaciro byari bifite.
Amahirwe yahagaragaye nta muntu wakomerekeye cyangwa ngo agwe muri iyi mpanuka.