Inama y’amashuri na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) yatangaje ko 10% gusa mu bantu 1000, aribo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi, nk’uko ubushakashatsi bakorewe nyuma yo gusaba ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bize hanze y’u Rwanda ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka ‘équivalence’ bubigaragaza.
Nyuma y’ubwo bushakashatsi HEC yatangaje ko abagera kuri 20 bamaze gutabwa muri yombi, bashyikirizwa ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha byo guhimba impamyabumenyi.
Umwe utashatse kuvuga amazina ye, mu baganiriye na RBA avuga ko yasabye équivalence mu 2019, ndetse avuga ko yasabwe gukora ikizamini kimwemerera kujya mu mwuga na cyo aragitsinda, gusa ngo n’ubu kubona équivalence ni ingorabahizi.
Yagize ati: “Aho nize batubwiye ko hafunzwe, ariko hafunzwe njye nararangije kuhiga. Turasaba ko HEC yabyihutisha bakaba baduha izo équivalence kuko twatanze ibyangombwa bisabwa byose. Ntatwe turashaka gukoresha impamyabumenyi zacu.”
Bamwe mu bakomeje kugaragaza ibi bibazo ni abize mu bihugu byiganje mu karere n’ibituranye n’u Rwanda, abiganje muri bo ni abize uburezi ndetse n’ubuvuzi. Bakomeza bavuga ko kugira impamyabumenyi itagira équivalence ari ikibazo gikomeye kuko nta gaciro iba ifite ku isoko ry’umurimo.
Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru wa HEC, yavuze ko hari abatagera mu ishuri abandi bakarigeramo inshuro zibaze, aho guharanira kugira ubumenyi bagashyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa mpimbano.
Agira ati: “Bicara aha bakatuzanira impapuro ngo bazivanye mu ishuri kandi bigaragara ko ari izo wenda bikoreshereje cyangwa baragiyeyo gake. Twaje kuvumbura bimwe muri ibyo aho tubona abantu bashaka impapuro aho gushaka ubumenyi. Nyuma twasabye ko mu byo baduha bazajya bashyiramo n’impamapuro bambukiyeho, kuko byoroha mu kwandikira ishuri bagaragaza ko bizemo.”
Dr Rose yakomeje avuga ko kuba barasanze 10% ari bo bagaragara ko bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi, ibyo bituma izo mpamyabushobozi zikemangwa, avuga ko abajya kwiga hanze bazajya bagenzurwa cyane, kuko hari n’abagaragaza ko bagiye kwiga mu bihe bya Covid-19 kandi imipaka yari yarafunzwe.
Ikindi yagiriye inama ababyeyi kujya bohereza abana babo mu mashuri baziko akora, yigisha ndetse yemewe, bakanabakurikirana niba biga koko, kuko hari igihe batsindwa bagahitamo kugura ibyangombwa bihimbano.
Ati: “Ku bari mu mirimo bagashaka kongera urwego rw’ubumenyi bafite ni byiza, ariko genda uyongere aho kwicara (…) hanyuma mu bihugu duturanye bakaguha amanota y’imyaka itatu kandi warize umwaka umwe. Tube inyangamugayo.”
HEC igaragaza ko kuva mu 2021 imaze guha équivalence abantu 7016, ikagaragaza ko itazahwema kugenzuru ko abazisaba koko niba barize aho bagaragaza ko bize muri gahunda yo kwimakaza uburezi bufite ireme.