Senegal: Imvururu zishingiye ku matora zikomeje gufata indi ntera-Batatu bamaze kuhasiga ubuzima

Senegal ubu iri mu bihe bitoroshye bitewe n’abaturage bariye karungu bakigaragambya nyuma yo kutishimira icyemezo cyo kwigiza inyuma igihe cy’amatora.

Guhera ku wa Gatanu, i Dakar, ku murwa mukuru wa Senegal rurageretse hagati y’abaturage bigaragambya na Police y’igihugu.

Uretse aha i Dakar, no mu yindi migi ikomeye muri iki gihugu umwuka ukomeje kuba mubi, intandaro ya byose ngo ni uko basubitse amatora bakigiza inyuma igihe aya matora yagombaga kubera kandi bigakorwa hari hasigaye agahe gato ngo aya matora abe.

Aya matora y’umukuru w’igihugu byari biteganyijwe ko azaba ku italiki 25 Gashyantare 2024. Perezida uriho, Macky Sall, yasobanuye ko kwigiza inyuma amatora byari bikwiriye kuko ngo baketse ko hari kuzaba impaka ku byaba byayavuyemo, abanyamategeko batavuga rumwe na Leta ya Dakar, bavuga ko uru ari urwitwazo kuko basanga ahubwo Perezida yarambuye ububasha inzego zibishinzwe.

Abaturage, umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Uburengerazuba ndetse n’ibihugu mpuzamahanga, bikomeje kotsa igitutu Perezida Macky Sall, bamusaba gusubiza ibintu mu buryo ku ngingo igendanye n’amatora, aho bafite impungenge ko ibirimo kuba bishobora gufata intera no gukurura imidugararo mu buryo burambye.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, ukurikiranira hafi abahutazwa biturutse kuri izi mpinduka, Cartogra Free Senegal (CFS), ku wa Gatandatu, mu mugi wa Zinguichor, mu Majyepfo ya Senegal, mu myigaragambyo yahabaye yahitanye umusore.

Senegal iri mu bihugu mbarwa byari bisigaye bifite Demokarasi muri Afurika y’Uburengerazuba, aho hadutse inkubiri yo guhirika ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!