Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kazungu Denis asabye imbabazi,Ubushinjacyaha bumusabira burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye  Kazungu igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Kazungu Denis nyuma yo kwemera ibyaha aregwa yasabye imbabazi. Yagize ati: “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

“Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba Intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi n’ababyeyi natwariye abana babo. Natewe n’ikibi ariko mbasezeranya ko ntazongera gukora ikibi gisa gityo ku butaka bw’u Rwanda. Murakoze.”

Mu gihe Kazungu Denis yasabaga imbabazi ku byaha aregwa, abari mu rukiko kwihangana byanze basuka  amarira.

Urubanza dukomeje kurubakurikiranira…

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!