Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Benengango akabo kashobotse

Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2024 mu karere ka Rulindo habaye inama yahuje ibigo by’imari na Banki igamije kubungabunga umutekano w’amafaranga y’abaturage no kurwanya ubujura buyakorerwa.

Iyi nama ikaba yahuje inzego z’umutekano, abayobozi b’inama y’ubutegetsi mu bigo by’imari, abacungamutungo b’ibi bigo by’imari,ISCO ndetse n’Ikigo k’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Ikigamijwe ni ugufata ingamba zo kurinda umutekano w’amafaranga y’abaturage abitswe mu bigo by’imari agacungirwa umutekano ndetse n’uburyo atwarwamo (cash in Transit) bukanozwa.

Abitabiriye inama bakaba biyemeje gushyiraho uburyo bwo gutwara amafaranga (Cash in transit) ajyanwa cyangwa akurwa mu bigo by’imari na banki mu rwego rwo gukumira ubujura no kwirinda gushyira mu kaga abakozi bari basanzwe bajya kuzana ayo mafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu gukumira ubujura kandi muri ibi bigo by’imari hemejwe ko hongerwa uburinzi bwizewe burimo camera de surveillance, alarm system, coffre fort n’abarinzi bafite imbunda.

Abitabiriye banzuye ko ifaranga ry’umuturage rigomba kurindwa bikomeye

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!