Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Burera: Abahinze amasaka yararanduwe bacibwa n’amande

Mu minsi ishize abaturage bo mu karere ka Burera ba Cyanika na Kagogo binubiye ko hari abayobozi bakomeje kubarandurira igihingwa cy’amasaka ndetse bagacibwa n’amande.

Ubwo umunyamakuru  yageraga mu karere ka Burera yasanze hari bamwe mu baturage bari kurira ayo kwarika bitewe nuko bahinze amasaka abayobozi mu nzego z’ibanze bafatanyije na Dasso bakaza kuyarandura ndetse bagacibwa n’amande.

Umwe muribo ni uwitwa Mukeshimana, yagize ati: “Mudugudu yaje ari kumwe na Dasso bafatira amasuka yacu ngo nidutange amande kubera ko twabibye amasaka, bitubera urujijo kandi amasaka turayahinga tukabonamo agasururu n’igikoma, ubuse murabona batarimo kuturenganya.”

Undi muturage yagize ati: “Hano iwacu Burera dusanzwe tubiba amasaka none se nibayatubuza tuzabaho dute, murabona ko twatangiye kubiba ariko ubuyobozi buri gusanga muri guhinga bagahita bafata amasuka, bakabirukaho tukibaza ibi bigamije iki; ko barimo kuza kuduhohotera barashaka ko tubaho ntamasaka? Barimo kuza bakayarandura ugatanga n’amande, turifuza ko ubuyobozi bwatubwira impamvu.”

Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagiranye na Mamaurwagasabo yavuze ko nta muturage bigeze babuza guhinga amasaka ahubwo ngo ni gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yagize ati: “Ntabwo twigeze tubuza abaturage bacu guhinga amasaka, ahubwo twababwiye ko bagomba guhinga igihingwa ahantu hemeranyijweho, nibumvire bahinge igihingwa kuri site cyemeranyijweho, niba ari ibishyimbo, ibigori, ibirayi, byose bikwiye guhingwa ahagenewe, nicyo turimo kubasaba rwose, nibakore ibyo twumvikanye, turashaka gutubura umusaruro ukomoka ku bihingwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abaturage banga kuva kuri gakondo bakarenga ku mabwiriza bagasuzugura ubuyobozi bakigomeka kuri gahunda za leta, ndetse ngo hari ibyo inama njyanama y’Akarere ka Burera yateganyije.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, iterambere rw’umuturage wo muri Burera rishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ni ahantu hakunze kugaragara ikinyobwa kizwi nk’ikigage (umusaruru).

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!