Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo, umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.
Tariki 05 Gashyantare 2024, mu masaha y’ijoro nibwo aya makuru yamenyekanye.
Abaturage batuye aho hafi, bavuga ko bumvise nyakwigendera atabaza, bahagera bagasanga umugabo yamwishe amukubise ifuni muri nyiramivumbi.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yikingiranye agakingura yamaze gukubita ifuni umugore we, yasohoka agashaka no kuyikubita abari batabaye muri iryo joro.
Umugabo umwe muri bo yagize ati: “Twe twari twaryamye twumva induru, tumaze kuyumva turatabara, umugabo yanga gufungura, aho afunguriye dusanga yamaze kumwica amukubise ifuni.”
Undi mugabo ati: “Umuhungu tubana numvise akomanga arambwira ngo umva, numva induru y’imbwa ariko ivanzemo n’abantu, turabyuka nsanga umuntu arikwicira undi mu nzu tumusaba gukingura, aravuga ngo reka akingure, ahita amukubita ifuni muri nyiramivumbi kuko yabonaga ko atari bushobore kumwica amunize.”
Abaturage bavuga ko babajwe n’uburyo uyu mugabo yashyikirijwe inzego z’umutekano arimo guseka kandi amaze kwica umugore we.
Musoni Kalisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, yatangaje ko uyu muryango nta makimbirane wagiranaga.
Yagize ati: “Nta makimbirane bagiranaga, n’abantu byabatunguye uburyo yamwishe.”
Uyu ukekwaho kwica umugore we, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Polisi ya Kigali.