Sunday, December 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Amerika yasabye u Rwanda kureka gufasha M23

Leta zunze ubumwe z’amerika zongeye gutakambira u Rwanda guhagarika imfashanyo ku mutwe wa M23 no gukura abasirikare barwo ngo bari muri Republika ya Demokrarasi ya Congo.

Ambasade ya Amerika i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga ko u Rwanda ruri muri Congo.

Iyo Amabasade yavuze ko Amerika igishyize imbere gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu Karere, kugira ngo urugomo rukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Congo rucike.

Mu itangazo ryanyuze ku rukuta rwa X, Ambasade ya Amerika muri RD Congo yongeye gusaba imitwe yose yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo kurambika intwaro hasi.

Yagize iti :“By’umwihariko M23 yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Icyo gihugu cy’igihangange ku Isi kivuga ko ubufasha u Rwanda ruha M23 bugamije gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye u Rwanda gukura abasirikare barwo muri RD Congo no guhagarika ubufasha ngo ruha umutwe wa M23.

Leta y’u Rwanda ikunze kwamagana ibivugwa na Amerika, Human Rights Watch, Guverinoma ya RD Congo n’abandi bayishinja kurwana muri Congo no guha ubufasha ubwo ari bwo bwose umutwe wa M23.

U Rwanda ruvuga ko igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.

Kugeza ubu abanye-Congo bashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kujenjekera u Rwanda aho bavuga ko ariyo yaba ituma ubutegetsi bwa Kigali bufasha umutwe wa M23 kubera inyungu ikura mu gihugu cyabo.

Ni mu gihe umubano w’u Rwanda na DR Congo wahuhutse kuva umutwe wa M23 wongera kwirukana mu bice byinshi ingabo za Leta n’ingabo z’ibihugu n’inyeshyamba ziwuteraniye.

src:Umuseke.rw

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!