Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Minisitiri w’Ingabo yatanze ibimenyetso byemeza ko M23 ibarusha imbaraga

Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangarije inama y’aba Minisitiri ko umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Congo, urusha imbaraga ingabo za Congo FARDC n’ingabo zindi biyambaje ku buryo bananiwe kuwutsinsura n’aho uri.

Mu nama yateranye ku wa 02 Gashyantare 2024, Minisitiri Bemba yemeje ko umutwe wa M23 utoroshye, akurira inzira ku murima abibwira ko uyu mutwe woroshye, ashimangira ko ufite abarwanyi bakomeye n’ibikoresho bihambaye.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, yavuze ko bikomeje kuba ihurizo kunyeganyeza uyu mutwe ku ngabo za Guverinoma n’abo biyambaje.

Minisitiri Bemba yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje kwihagararaho imbere y’imbaga z’ibisirikare biyiteraniye ku mirongo y’urugamba.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC akunze kwikoma Leta y’u Rwanda, ayishinja ko ariyo iri inyuma y’ibibazo by’itetambere n’ubukungu iki gihugu gifite.

Kuri ubu M23 iri kugenzura ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, FDLR, Abacancuro b’abazungu, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bagerageje gutsinsura uyu mutwe ariko birabananira.

Ingabo za SADC, zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi nazo zariyambajwe, ariko byarazinaniye no gutsinsura M23 muri santimetero imwe y’ubutaka, ahubwo M23 ikomeza kubafatana ibindi bice.

Kuri uyu wa Mbere imirwano hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo yakomereje mu nkengero za Sasha bagerageza kureba ko batsinsura uyu mutwe.

M23 iherutse gushinja FARDC n’abo bafatanyije gutera ibibombe i Mweso no mu nkengero zaho, ivuga ko hatuye abaturage b’inzirakarengane.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU