Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Yatamajwe n’inka yibye akayihisha mu buriri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe.

Iyi nka rero ikaba yavumbuwe mu buriri bw’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko utuye mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze ku rugo rwโ€™uwo ukekwaho ubujura atangira kubona ibimenyetso byโ€™uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura, bakimubaza niba ari we wibye iyo nka arahakana cyane, ariko inka yamutengushye irabira, abari aho bagwa mu kantu.

Inka ikimara kwabira, uwakekwagaho ubujura yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije inzitiramibu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yโ€™Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza,avuga ko uwo mugabo akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rwโ€™Ubugenzacyaha.

SP Mwiseneza ati: โ€œUyu munsi mu ma saa yine zโ€™igitondo, mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Muharuro Umurenge wa Gashaki, abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu Murenge wa Gashaki, ariko umugabo yabanje guhakana, mu gihe agihakana inka irabira, binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supanetiโ€.

Arongera ati :โ€œInka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanka ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayoโ€.

SP Mwiseneza, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugushakisha uwo mugabo agashyikirizwa Urwego rwโ€™Ubugenzacyaha agakurikiranwa ku cyaha cyโ€™ubujura.

Ashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, abasaba gukomerezaho kugira ngo bafatanye gukumira icyaha kitaraba.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!