Mu Karere ka Ngororero Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi ababyaza babiri bo ku Bitaro bya Kabaya bakurikiranyweho gukomeretsa uruhinja bikaruviramo urupfu.
HagenimanaJean Pierre w’imyaka 28 y’amavuko na mugenzi we Nyiranjemubandi Vestine w’imyaka 36 y’amavuko bakoze icyaha bakekwaho ku wa 20 Mutarama 2024 bahita batoroka, baza gutabwa muri yombi ku wa 29 Mutarama uyu mwaka.
Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
Umubyeyi yagiye kubyarira kuri ibi Bitaro bya Kabaya ku wa 20 Mutarama 2024, abyazwa n’aba batawe muri yombi, ubwo barimo bamubyaza bakomeretsa umwana mu mutwe biza kumuviramo urupfu nk’uko RIB ibisobanura.
RIB ikomeza igira iti: “bamaze kubona ibyo bakoze bahise batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.”
Mu gihe dosiye y’abakekwa ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, aba babyaza bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabaya.