Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Kayonza: Ntibashaka ibihingwa nk’ibigori bigaragaza umujyi nabi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burakangurira abatuye mu Mujyi wa w’aka Karere guhinga ibihingwa bitangiza isura y’umujyi.

Ubwo buyobozi bugaragaza ko hari ibihingwa nk’urutoki, ibigori ndetse n’ibindi bikura bikaba birebire, bityo bikagaragara nabi mu bice bifatwa nk’umujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko batabujije abaturage guhinga, ariko ko bakwiye guhinga imyaka idakura ngo ibe miremire cyane.

Agira ati: “Ubundi hari ibihingwa bitandukanye bitangiza isura y’umujyi nk’indabo, imboga n’ibindi. Ibigori ntibyemewe kuko na byo biba birebire”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nk’umuturage ufite imirima y’imboga mu rugo rwe nta cyo bitwaye, ariko ko ibindi bihingwa hari aho byagenewe bikwiye guhingwa mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku y’umujyi wa Kayonza.

Ati :“Ibi byose bigamije kunoza isuku mu mujyi wa Kayonza no kugaragaza isura nziza”.

Bamwe mu baturage na bo bemeranya n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku kuba bagomba guhinga imyaka itangiza isura y’umujyi.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today dukesha inkuru yagize ati :“Turashaka ko umujyi wacu utera imbere ugasa neza, ariko imwe mu mbogamizi ni uko hari abagitsimbaraye kuri gakondo, bashaka guhinga imyaka basanzwe bahinga ugasanga biri kudindiza iterambere”.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi baturage bagaragaza ko iki cyemezo cy’Akarere kibangamye, kuko hari abafite amasambu mato bagomba gukuramo ibibatunga n’imiryango yabo, kandi ayo masambu akaba aherereye mu bice bifatwa nk’Umujyi wa Kayonza.

Abatuye mu Mujyi wa Kayonza kandi basabwa gutunganya inyuma y’ingo zabo bahashyira ubusitani bwiza, hagaterwa n’ibiti by’imitako ndetse n’iby’imbuto ziribwa.

Abaturage kandi bibutswa gutema ibihuru aho bigaragara hose, ari na ko bibuka gushyira amatara hanze kandi bakajya bibuka kuyacana mu gije bwije.

Ubuyobozi kandi bwibutsa abafite ibibanza mu Mujyi wa Kayonza bitubatse kubitunganya no kubibyaza umusaruro, hubakwa inyubako zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!