Lit. Gen (Rtd) Nikusubula Martin Mwakalindile wigeze kuba umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania ndetse akaba yaranabaye na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, yitabye Imana.
Lit Gen (Rtd) Nikusubula yabaye umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania kuva mu 1983 kugeza mu 1988.
Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yabaye Ambasaderi wa Tanzania mu bihugu birimo u Rwanda, aho yahagarariye Tanzania mu Rwanda hagati ya 2003 na 2006.
Perezida Samia Suluhu Hassan yaraye yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X bwemeza amakuru y’urupfu rwe.
Yagize ati: “Nakiranye umubabaro amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd), Ambasaderi Nikusubula Martin Mwakalindile.”
“Turashima Imana ku bwo kuduha impano y’ubuzima bwe ndetse n’imirimo yakoreye igihugu cyacu nk’umusirikare. Ambasaderi ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania (hagati ya 1983 na 1988.”
Perezida Samia Suluhu Hassan yakomeje avuga ko kandi Lit Gen (Rtd) Nikusubula azahora yibukirwa uruhare yagize mu kubohoza ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, by’umwihariko muri Mozambique aho yatoje ingabo za FRELIMO mbere y’uko iki gihugu cyari cyarakoronijwe na Portugal kibona ubwigenge.
Perezida Samia by’umwihariko yihanganishije Gen Jacob Mkunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, abasirikare bose ndetse n’umuryango n’incuti z’uriya wahoze ari umusirikare ku bw’urupfu rwe.
Yongeyeho ati: “Imana ituze roho ye muri Paradizo.”