Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Gitifu w’Umurenge yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye

Nsengiyumva Justin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari iz’uburwayi.

Ku wa 22 Mutarama 2024, nibwo Nsengiyumva Justin yanditse ibaruwa amenyesha ubuyobozi bumukuriye ko ashaka gusezera ku mirimo ye, aho avuga ko agiye kubanza kwivuza uburwayi butamworoheye.

Avuga ati: “Ngo kwivuza kwe atari kubifatanya n’inshingano afite.”

Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yemeje aya makuru avuga ko ibaruwa ye bayibonye, avuga ko yanditse asaba gusezera ku mpamvu z’uburwayi ndetse akabyemererwa.

Meya Claudien yizeza abaturage b’uyu Murenge ko bazakomeza guhabwa serivisi nk’uko byari bisanzwe kuko bahise bashyiraho umusimbura by’agateganyo.

Meya yagize ati: “Nibyo yarasezeye ku itariki ya 22 Mutarama uyu mwaka kubera ko afite uburwayi ashaka kugira ngo azabone uko yivuza atabangamiye inshingano ze.”

Nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa aba afite inshingano nyinshi atabangikanya no kwivuza, akaba yaranditse asezera.

Akomeza agira ati: “Yarabyemerewe ndetse twamaze gusaba ushinzwe imibereho myiza ko aba ariwe ufata inshingano by’agateganyo mu gihe hagitegurwa ko hazaboneka undi umusimbura.”

Meya Claudien yabwiye abaturage ko imirimo ikomeje kandi na serivisi zigakomeza gutangwa nk’uko byari bisanzwe.

Bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 umusimbura w’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa aribwo yabimenyeshejwe.

Mu gihe hagitegerejwe uzasimbura uwasezeye, Barihuta Assiel, wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Remera niwe uri kuyobora uyu Murenge by’agateganyo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU