Tuesday, December 31, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Dosiye ivugwamo ba Gitifu b’uturere Njyanama bemeje ko babonye amabaruwa

Ba Perezida b’Inama Njyanama b’uturere twa Huye, Rulindo,na Muhanga,bemereye bagenzi bacu b’ikinyamakuru UMUSEKE ko bamaze kwakira inyandiko z’abayobozi babandikiye basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ibi babivuze batanga umucyo ku makuru twanditse ya bamwe mu bayobozi batandatu byavugwaga ko bandikiye inzego zitandukanye basezera ku kazi.

Ayo makuru twabashije kumenya yavugaga ko hari abayobozi batandatu bakomeye bo mu Karere ka Rulindo, Muhanga, Huye ndetse na Gicumbi banditse basezera ku mirimo bari bashinzwe.

Iyo nkuru yasohotse nta rwego rwa Leta na rumwe rubyemeje, kuko bamwe muri abo bayobozi twagerageje kuvugisha, basubije ko nta mabaruwa asezera ku kazi y’abo bayobozi bari babona.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo Dusabirane Aimable avuga ko ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace bayibonye saa ine z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 23 Mutarama 2024.

Ati :“Yanditse asaba gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo mu gihe kitazwi kandi ku mpamvu ze bwite.”

Dusabirane avuga ko hatagize igihinduka Inama Njyanama izaterana ejo ku wa kane Tariki ya 25 Mutarama 2024 kugira ngo isuzume iby’iyi baruwa ye.

Yavuze ko na mbere yuko uyu Muyobozi yandika asezera ku kazi, Inama Njyanama yari yafashe umwanzuro wo kugira ibyo imubaza, ibindi byimbitse akabibazwa n’Inkiko.

Ati:”Urwego rw’Inama Njyanama turakurikirana ibijyanye n’amakosa y’akazi Gitifu yaba akekwa gukora.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko ibaruwa yo gusezera ku kazi y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir bayibonye, yanditse asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Nshimiyimana avuga ko usibye ibyaha yari akurikiranyweho n’Inkiko, nta yandi makosa abagize Njyanama bari basanzwe bamuziho.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye Dr Kagwesage Anne Marie yabwiye UMUSEKE ko amaze kubona inyandiko y’umuyobozi mu Karere ushinzwe Imirimo rusange Muhanguzi Godfrey yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Huye isaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ati :“Twebwe Njyanama yatugeneye Kopi kubera ko kuko Komite Nyobozi y’Akarere aribo bafite DM mu nshingano.”

Usibye abayobozi ba za Njyanama bemeye ko bakiriye amabaruwa yabo asezera ku kazi mu gihe kitazwi, hari kandi abayobozi batatu bandikiye abayobozi bo muri utwo turere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi kandi ku mpamvu zabo bwite.

Abo ni umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari mu Karere ka Rulindo Mugisha Delice, Bavugirije Juvénal wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Karere ka Rulindo na Niyoniringiye Felicien nawe wari ukuriye ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi.

Abo bose bahuriye kuri dosiye imwe y’amafaranga y’ingurane bakekwa kunyereza yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo ijyanye n’ikorwa ry’umuhanda Rwintare, Gitanda, Muvumo wo mu Karere Rulindo noneho amafaranga y’ingurane akurwa kuri konti y’Akarere ka Rulindo ahabwa abandi bantu batahafite ubutaka kandi badafite aho bahuriye n’iyo mitungo.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!