Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, umuryango uhangayikishijwe n’isanduku ishyingurwamo umuntu bahawe n’ubuyobozi umuntu wabo arwaye arembye nyuma akaza koroherwa.
Bugenimana Samuel yararwaye ndetse aza kuremba tariki 18 Mutarama 2024, ajyanwa kwa muganga bamwe bazi ko yapfuye.
Uyu mwana yari asanzwe aba wenyine mu nzu akodesha gusa akagira Nyina utuye muri ako gace ariko batabana, ari na we watabaje inshuti n’abavandimwe ubwo umwana we yarembaga.
Bugenimana Samuel wabikwaga ko yapfuye ubwo yaganiraga na BTN TV yaragiraga ati: “Bari bantwaye bazi ko napfuye.”
Bugenimana akigezwa ku Bitaro i Gahini yahawe ubutabazi arazanzamuka, ariko ku ivuko aho atuye, amakuru y’uko yitabye Imana yamaze gusakara, hitabajwe ubuyobozi ngo butange isanduku yo kumushyinguramo kuko umuryango we utishoboye.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwashatse isanduku buyijyana kwa Nyina wa Bugenimana ngo batangire imyiteguro yo gushyingura.
Umubyeyi wa Bugenimana yavuze ko akimara kumenya ko umuhungu we ari muzima, yasabye ubuyobozi gusubirana isanduku ariko bumubwira ko ajya kuyigurisha akazana amafaranga.
Yagize ati: “Twavuze ko umuntu yahembutse noneho baravuga ngo tujye mu Gakiriro ngo bayigure, ndababwira nti ‘ko ntazi abantu bagura amasanduku ndabigenza gute?”
Akomeza avuga ko yaganirije abantu baziranye n’abakora mu Gakiriro bakavuga ko kuba iyo isanduku itaravuye mu Gakiriro batayigura.
Isanduku iracyari kwa Nyina wa Bugenimana ariko avuga ko bitumvikana uburyo azakomeza kubana nayo kandi umuntu we ari muzima.
Ati: “Kuba ndarana n’isanduku nanjye ntabwo ntuje.”
Ngendahimana Faustin, Ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Gitoki, yavuze ko bagiye gushaka uburyo iyo sanduku iva muri urwo rugo.
Yagize ati: “Tugiye kuyikuramo kugira ngo tuyisubize ku mubaji ubwo ni umutungo w’Umurenge, n’undi wese waba utishoboye akagira ibyago twayimuha akayifashisha.”
Bivugwa ko nubwo Bugenimana yasubijwe mu rugo, ngo aracyarembye dore ko ngo byaturutse ku rugomo yagiriwe ari mu kabari.