Ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo azaba ari kurahirira gukomeza kuyobora iki gihugu abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Floribert Anzuluni bahatanye nawe mu matora y’umukuru w’igihugu muri RDC, bateguje ko bazakora imyigaragambyo.
Nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73.34% azarahirira gukomeza kuba umukuru wa RDC ku wa Gatandatu tariki 20/01/2024.
Moïse Katumbi na bagenzi bagaragaje ko batanyuzwe n’ibyavuye mu matora yabaye tariki ya 20 na 21 Ukuboza mu mwaka ushize bitewe n’inenge nyinshi zagaragaye mu gihe cy’amatora zirimo urugomo no kudafungura zimwe muri Site z’Itora.
Aba bakandida kandi bamaganye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, bayishinja kugira uruhare mu migendekere mibi y’amatora.
Moïse Katumbi we yasabye Denis Kadima, umuyobizi w’iyi Komisiyo kwegurana n’abandi bafatanyije kuyiyobora.
Ku wa 17 Mutarama nibwo aba bakandida basabye aba baturage kuzishyira hamwe, bakamagana aya matora kuko yagenze nabi, bemeza ko Tshisekedi yabonye itsinzi atayikwiye.