Mu Karere ka rusizi umwarimu wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Cyato ruherereye mu Murenge wa Nyakarenzo arashinjwa gukubita mu buryo bukomeye umusore yaketseho kumusambanyiriza umukozi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 bibera mu Murenge wa Nyakarenzo.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari asanzwe afite amakuru ko uwo musore ajya yihererana umukozi we akamusambanya.
Bwana Jean Pierre Ntawizera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, yatangaje ko koko uyu mwarimu yakubise uyu musore amuziza ko amusambanyiriza umukozi wo mu rugo.
Yagize ati: “Yamukubise ku mugoroba w’ejo ariko kugeza kuri iyi saha ikibazo kiri muri RIB naho uwakubiswe yagiye kwa muganga.”
Yakomeje avuga ko uyu mwarimu yababwiye ko yari afite amakuru ko uwo musore ajya amusambanyiriza umukozi.
Ati: “We avuga ko yatashye amusanga iwe ariko akavuga ko hari igihe ajya amusambanyiriza umukozi ndetse bikaba ari umukozi we wabimubwiye. Ngo yigeze gutaha asanga barwanye ariko ntiyabimenyesha inzego z’ubuyobozi.”
Uyu mwarimu we avuga ko atari we wakubise uyu musore, ahubwo yaguye ubwo yari arimo kumuhunga.
Yagize ati: “Ntabwo namukubise ahubwo naratashye nsanga umwana yahindanye umukozi yikingiranye mu cyumba cy’abashyitsi, anyumvise ahita akingura uwo musore ari hanze, arambwira ngo muhe amafaranga ye yitahare abahungu bo muri aka gace batazamwica. Yambwiye ko uwo muhungu yamusabaga ngo baryamane.”
Akomeza avuga ko yahise ajya kubaza uwo musore impamvu yamuteye mu rugo rwe undi ahita agwa mu muhanda uri kubakwa hafi aho, arakomereka.
Biravugwa ko inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukurikirana iki kibazo.
Src: Igihe