Hari amafoto y’umugore wo mu gihugu cya Mexique yasakajwe n’abayobozi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uzwi ku mazina ya Nancy Lizeth N. watawe muri yombi umwaka ushize habura akanya gato ngo asezerane.
Bikekwa ko uwari ugiye kuba umugabo we ari umwicanyi ubihemberwa, wahawe akazi n’agatsiko k’abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge, we yabashije gutoroka Polisi kugeza n’ubu aracyashakishwa.
Nti byahiriye Nancy Lizeth N. ku munsi w’ubukwe bwe, kuko ageze ku rusengero aho yagomba gusezeranira, yasohotse mu modoka ahita atabwa muri yombi.
Nancy washinjwaga uburiganya yari agiye gushyingiranwa n’umwicanyi ubuhimberwa, wahawe akazi n’agatsiko k’abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge witwa Clemente M. Mendiola.
Icyatumye uyu mugabo we abasha gutoroka Polisi, ntabwo yigeze agera ku rusengero bari gusezeraniraho.
Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwo mugore, ibirori byahise bihagarara, ibinyamakuru byo muri Mexique bitangaza ko abari babyitabiriye bahise bikubura barigendera.
Hari n’abandi bantu barindwi bari baherekeje uyu mugore batawe muri yombi. Polisi kandi itangaza ko uzabona uyu mugabo watorotse azahabwa ibihumbi 15 by’Amayero.