Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Umwarimu yafatiwe iwabo w’umunyeshuri agiye kumusambanya

Umwarimu wigisha kuri Hillside College Mityana, muri Uganda,John Senfuma w’imyaka 40,yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gushaka gusambanya umukobwa w’imyaka 15 mu rugo iwabo.

Ibi byabaye ubwo abarera uyu mwana w’umukobwa bacunze Senfuma yinjiye mu cyumba bakeka ko agiye gusambanya uyu mwana wabo baramufata.

Nk’uko polisi ya Kenya ukekwa afungiye ivuga ko madamu Sheilah w’imyaka 26 utuye ahitwa Kyebando Erisa Zone mu karere ka Kampala District niwe watanze ikirego cyane ko ariwe wareraga uyu mwana.

Amashusho yafatiwe muri uru rugo yakwirakwijwe henshi, yerekana Senfuma asaba imbabazi aba babyeyi, bizamura uburemere bw’ibirego.

Abashinzwe iperereza basanze udupaki tubiri tw’udukingirizo tutakoreshejwe hamwe n’inoti ya Shs 1.000 mu mufuka wa mwarimu John Senfuma.

Uyu mwarimu bivugwa ko yari agiye iwabo w’uyu munyeshuri w’umukobwa kugira ngo baryamane nk’uko ababyeyi be babivuze.

Amakuru aturuka mu iperereza avuga ko ifatwa rye ryaje nyuma y’ibimenyetso byavumbuwe n’ababyeyi b’umukobwa mu butumwa bwa WhatsApp Bwana Senfuma yandikiranye nawe.

Mu butumwa bumwe bwabonetse, Senfuma yamwandikiye ati: “Aho gukoresha amafaranga mu gukodesha icyumba, kuki ntayaguha ko ukeneye amafaranga.”

Muri ubwo butumwa kandi harimo ko uyu mugabo atari yizeye umutekano kuri uyu munyeshuri. Senfuma yamubajije ati: “Ufite umutekano mu rugo no ku irembo?”.

Mu kiganiro,uyu mukobwa yasabye uyu mwarimu kuza iwabo igihe nyirasenge umurera atari kuba ahari.

Ku wa 13 Mutarama 2024 nibwo Bwana Semfuma yasanze uyu mukobwa iwabo kugira ngo bakora ibyo bari bumvikanye gusa afatwa ataratangira kumusambanya.

Ababyeyi b’uyu mwana ngo bamuhase ibibazo ndetse batangira kumukubita.Nyuma nibwo baje kumenya ko yigisha kuri Hillside High School i Mityana.

Ubuyobozi bwa Hillside College Mityana ntiburashyira ahagaragara itangazo kuri iki kibazo, ariko biteganyijwe ko abo mu nzego z’ubutabera bagaragaza ibirego Senfuma ashobora gukurikiranwaho.

Ibi byabaye byateye impungenge ababyeyi, aho imbuga nkoranyambaga zuzuyeho impungenge zabo ku byo abarimu bashobora gukorera abana babo.

Ubutumwa umwarimu yandikiye umunyeshuri

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!