Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Gaz yaturitse yangiza inzu itwika n’ibirimo amafaranga

Mu nzu yari ituwemo na Kabagwira Clarisse, iherere mu Mudugudu wa Amajyambere mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo habaye impanuka ya Gaz yaturitse inzu irakongoka, hangirika ibintu bifite agaciro k’asaga miliyoni 3,800,000 Rwf.

ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aho iyi Gaz yaturitse bari bayitetseho, inzu y’uwitwa Martin Kubwimana yakodeshwaga na Kabagwira Clarisse irangirika ndetse n’ibikoresho byari birimo birangirika gusa k’ubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi ku bufatanye n’abaturage bashoboye kuzimya umuriro utarangiza inzu yose.”

Iyi nkongi yatewe na Gaz yangije igisenge, Telefone imwe, Televiziyo imwe ya Flat, matora ebyiri, ivarisi y’imyenda yuzuye, intebe imwe, amafaranga ibihumbi 50,000 Rwf byose bivugwa ko bifite agaciro ka miliyoni 3,800,000 Rwf.

ACP Rutikanga Boniface avuga ko iyi nzu yahiye nta bwishingizi bw’inkongi yari ifite ku buryo nyuma y’impanuka sosiyete y’ubwishingizi yamwishyura ibyangiritse.

ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, bakajya babanza kugenzura Gaz ko ifunze neza mbere yo kuyitekaho mu rwego rwo kwirinda ko yateza ibyago byo kuba yabaturikana.

Ikindi yibukije abakoresha Gaz kujya bayitereka ahantu hadafunganye cyane, kandi bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU