Kubera amashusho y’indirimbo Lil Nas X aherutse gushyira hanze yise ‘J Christ’ (Jesus Christ) akababaza abakirisitu, yateye intambwe abasaba imbabazi.
Muri iyo ndirimbo amashusho Lil Nas X yashyize hanze, amugaragaza ari ku musaraba ndetse atamirijwe ikamba ry’amahwa nk’uko Yesu yabambwe.
Lil Nas X, abinyujije kuri Instagram, yavuze ko atakoze iyi ndirimbo yigereranya n’umwana w’Imana, ahubwo ko yagira ngo yumvikanishe ko agarutse nkawe.
Nas yavuze ko atari agamije gukomeretse abantu bizera Yesu, cyangwa ngo kubibasira no kubatuka mu bundi buryo.
Asanga kuba afatwa nk’umuntu urwanya Imana byaraturutse ku ndirimbo ‘Call me by name’ yasohotse kuri Album ‘Montero’.
Lil Nas X w’imyaka 24 y’amavuko yagize ati: “Ntabwo nkora iyi ndirimbo nari ngamije gusebya Kirisitu n’abakirisitu, nayikoze nshaka kugaragaza ko ngarutse nkawe”.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ajya gukora iyi ndirimbo ‘J Christ’, atigeze ashishoza neza ngo amenye ko bishobora kugira ingaruka ku bana bato, ariko avuga ko nta mugambi mubi yari agamije.
Iyi ndirimbo yakangaranyije abakirisitu yayishyize hanze tariki 12 Mutarama 2024, ikindi uyu musore amenyereweho kwifashisha amashusho ya sekibi mu ndirimbo ze.