Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu habayeho guhangana hagati y’inzego z’umutekano n’abantu bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje guhungabanya umutekano.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, bibera mu Kagari ka Gikombe ho mu Mudugudu wa Gafuku.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru yatangaje ko bageze aho byabereye bagasanga umuntu umwe yarashwe ahasiga ubuzima abandi bantu babiri bakaba batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.
Abaturage bavuga ko bumvise imirindi y’abantu basaga nk’abarimo barwana mu rukerera bagakeka ko ari abantu biyise imirindi ya satani basanzwe bateza umutekano muke muri ako gace, ariko nyuma baza kumva amasasu agera kuri atatu avuze.
Nyuma bagiye kureba basanga hari umuntu warashwe bamenya ko ari umwe mu bacengezi bari baje guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Rwandatribune bavuga ko bagerageje kuvugisha inzego z’ubuyobozi ariko bukavuga ko ntacyo bwatangaza ku byabaye, buvuga ko butegereje urwego rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu byombi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyari kizanye abo bantu, hanamenyekane niba uwarashwe ari uwo muri FDLR cyangwa yari umusirikare wo mu ngabo za Congo.
Abaturage baravuga ko bashimira Ingabo z’u Rwanda zabashije gutahura umwanzi ataragera ku mugambi w’icyo yari agamije.