Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Minisitiri Shingiro yavuze impamvu RDC itafunze imipaka ariko u Burundi bukihutira kubikora

Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, yatangaje ko igihugu cye cyihutiye gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda kuko gifite ubwigenge n’uburenganzira bwo gufata icyemezo gishaka.

Ku wa 12 Mutarama 2024, nibwo Minisitiri Shingiro yatangaje ibi, ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, mu rwego rwo gusobanura zimwe mu ngingo zerekeye imigenderanire y’Igihugu cy’u Burundi n’ibihugu by’amahanga.

Minisitiri Shingiro ukuriye Diporimasi y’u Burundi yitabye iyi Nteko, nyuma y’amasaha make igihugu cye gitangaje ko cyafunze imipaka yose yo ku butaka igihuza n’u Rwanda.

Iki gihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka nyuma y’iminsi mike, Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu Nteko Minisitiri Shingiro yari yitabye, Depite Gakeke Pascal yamubajije impamvu Leta y’u Burundi yihutiye gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda, nyamara Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifitanye umwuka mubi kurusha uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi ntabyo yigeze ikora.

Minisitiri Shingiro yavuze ko u Burundi bwafashe uriya umwanzuro bijyanye no kuba bufite ubwigenge bwo gufata ibyemezo binyuranye ntawe burebeyeho.

Yagize ati: “Ku bijyanye na RDC mwavuze muti ‘bafite ibibazo bikomeye (n’u Rwanda) kurusha ibiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi’, muti ‘none bo ko batafunze imipaka mwebwe mugahita mufunga?’ Mubisobanura mute?”

“Igisobanuro ni uko igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gipanga ibyo kigomba gukora. Nta wuzi igituma icyo gihugu cya RDC kitarafunga, kuko ntitubabaza duti ‘ko mutarafunga bimeze bite?’ Igihugu cyose gifite ubwigenge kandi ubwigenge bwacu ni uko Leta ifata ingamba, kandi si izijyanye no gufunga imipaka gusa.”

Minisitiri Shingiro yongeyeho ko ntawe u Burundi bugomba ibisobanuro byo gufunga cyangwa gufungura imipaka kuko ari ibyemezo nk’igihugu byigengaho.

Yavuze ko kandi ‘nta mvura idahita’ hari icyizere cy’uko u Burundi buzongera bukagira imigenderanire n’u Rwanda.

Minisitiri Shingiro Albert

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU