Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Kayonza: Abantu bafite ubumuga bifuza gushyirirwaho ikigega kibafasha kwagura ubucuruzi bwabo

Gakuru Theophile, ni umuntu ufite ubumuga bw’ingingo, akaba acururiza muri centre y’ubucuruzi ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza, umurenge wa Kabarondo, akagari ka Rusera.

Gakuru ucuruza ibikoresho by’isuku, iby’ubwiza n’amavuta yo kwisiga, avuga ko aharanarira kwiteza imbere n’umuryango we w’abana bane n’umugore.

Gakuru Theophile,Umucuruzi w’i Kabarondo

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURUNGA, Gakuru, avuga ko amaze imyaka isaga 10 atangiye urugendo rwo kwiteza imbere mu bukungu, ariko ko hari igihe ahura n’imbogamizi zifitanye isano n’ubumuga afite.

Ati: ”Urabona ndacuruza, ariko hari igihe usanga urwunguko mbona ruba rudahuye n’urw’abandi bacuruzi bagenzi banjye kuko ibintu byose nkora mbitangaho amafaranga, kandi hari ibyo nakabaye nanjye nikorera mu mbaraga zanjye bwite ayo mafaranga akagira ibindi yakora”. Atanga urugero, nko kuba ashobora gukenera ikintu ku mucuruzi wundi, uwo atumye bigasaba ko amwishyura.

Gakuru avugako bashimira cyane Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu bufasha bahabwa harimo ubuvuzi, insimburangingo cyangwa inyunganirangingo ndetse bamwe muri bo bakanafashwa kuba bagira ubushobozi bwo kugira ibyo bakora bibateza imbere.

Aha ni naho Gakuru ahera agira inama abantu bafite ubumuga ko hari ubuyobozi bwiza bwita ku muntu wese, agahabwa amahirwe yo gukora ibimuteza imbere.

Ati:” Umuntu ufite ubumuga ntabwo agomba kureberwa mu ndorerwamo yo gusabiriza, ngo abantu bibwire ko aribyo bimubeshejeho”.

Abantu bamugana ari benshi kuko abakira neza akabaha serivisi nziza

Akomeza agira inama ababyeyi muri rusange ko igihe babyaye umwana bakabona ko afite ubumuga, baba bagomba kumva ko ari umwana nk’abandi , ko agomba guhabwa uburezi, bagatangira gutekereza kuri ejo hazaza he.

Ati:” Natwe ntabwo bari bazi ko tuzibeshaho gutya tunatunze imiryango yacu.”

Diane Mukaminega, ni umwe mu bacuruzi ba Kabarondo, ucurururiza hafi ya Gakuru, avuga ko Gakuru Theophile ari umukozi w’intangarugero ndetse ko kuri we abona ko umuntu wenda byagora kwiteza imbere ari umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati:”Uyu gakuru yoroherejwe gukora ubucuruzi akongererwa igishoro yakora cyane kuko ubumuga bw’ingingo ntibubuza umuntu gukora no kwiteza imbere.”

Ni iki yifuza we na bagenzi be cyabafasha mu iterambere?

Gakuru uhagarariye abantu bafite ubumuga mu karere ka kayonza mu Urwego rw’abikorera PSF, avuga ko NUDOR (National Union of Disability Organisations in Rwanda), bagerageza kubaha inyigisho zo kwiteza imbere, abandi bagashyirwa mu matsinda ndetse bagahabwa n’amafaranga yo kwiteza imbere ariko bikarangira bahombye.

Yifuza ko imiryango ibareberera ikanagerageza kububakira ubushobozi irimo NCPD (National Council of Persons with Disabilities), ikwiye kubashyiriraho ikigega cyihariye kizajya kibaguriza amafaranga ndetse kigatera n’inkunga imishinga bafite bityo bakabasha kugaragara ku ruhando rwa barwiyemezamirimo bakomeye banatsindira amasoko akomeye ku rwego rw’igihugu.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) yabwiye UMURUNGA ati:”Ibyo gushyiraho ikigega cyihariye ku bantu bafite ubumuga ntabiteganyijwe, ahubwo turongera gukorana na BDF (Business Development Fund) nk’uko mu bihe byashize twakoranaga nayo tukanyuzamo amafaranga nyuma tugasaba abantu bikorera bafite ubumuga kujya kuyaguza ndetse bakaba barasabwaga ko bishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga babaga bahawe.”

Yabijejeko hagiye kongera gushakwa ubushobozi bakongera bagakorana na BDF ikajya inyuzwamo amafaranga nk’uko byakorwaga mbere bikagera no kubandi bacikanywe icyo gihe.

Ibarura Rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda. Muri aba abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n’iy’Amajyepfo (98,337). Iy’Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.

Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga, aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).

 

Gakuru yifuza ko ubucuruzi bwe yabwagura kuko ubu buhagaze asaga miliyoni 4

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!