Umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 witwa Kwibuka Emmanuel wo mu Karere ka Kamonyi yishwe n’abagizi ba nabi bamusiga mu nzira.
Uyu yari atuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Muganza ho mu Mudugudu wa Nyagacyamu.
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 08 Mutarama 2023, ubwo uyu musore yasangwaga mu nzira yishwe atewe icyuma.
Abaturage batuye muri ako Kagari bashenguwe cyane n’urupfu rwe, bemeza ko yari umusore muto kandi witonda.
Umwe yabwiye BTN TV ati: “Yari umusore witondaga cyane, umuhungu yamanutse agiye kuvoma mu gitondo, ni icyuma bamuteye.”
Nambajimana Francois, ise w’uyu nyakwigendera, avuga ko yavuye mu rugo agiye ku muhanda kuzana bateri yisize acaginze ariko ntiyagaruka, baza kumenya amakuru ko yamaze kwitaba Imana.
Ndayisaba Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yatangaje ko bamenye urupfu rw’uwo musore, ndetse ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Amakuru ni impamo, amakuru twayamenye tuyahawe n’abaturanyi baho, aho umurambo w’uwo mwana wasanzwe mu Kagari ka Muganza mu Mudugudu wa Nyagacyamu.”
Akomeza agira ati: “Kugeza ubu turi gukorana n’inzego z’umutekano ngo tumenye ababa babigizemo uruhare, nyuma yuko abafite ubushobozi bwo gupima ibimenyetso bya gihanga bahageze, turakomeza dukurikirane tumenye uko byagenze.”
Gitifu Egide avuga ko bagiye gukaza ingamba z’umutekano mu rwego rwo gukumira imfu za hato na hato.