Thursday, November 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke: Umusore yatemye murumuna we ariko amutanga gupfa

Mu Karere ka Gakenke umusore w’imyaka 24 yatemye murumuna we nyuma yo gushyamirana bapfa imitungo y’iwabo, abonye ko yamukomerekeje cyane akeka ko yaba yapfuye ahita yimanika mu mugozi.

Ibi byabaye tariki 07 Mutarama 2024, bibera mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Rusasa mu Kagari ka Rurembo.

Nyuma yo gukomeretsa murumuna we cyane, abaturage bahise bihutira kumujyana kwa muganga, uwakoze amahano we ahita yiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.

Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yemeje aya makuru anavuga ko yari amaze iminsi abasuye arabaganiriza abasaba kwirinda amakimbirane, avuga ko bibabaje ko abantu bapfa ibintu bitari ibyabo. Asaba abaturage kwirinda amakosa nk’aya.

Yagize ati: “Muby’ukuri birababaje pe! Abantu babiri bava indimwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bava indimwe.”

Avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yari yabasuye arabaganiriza abasaba gukemura amakimbirane yo mu miryango bari bafitanye.

Ati: “Ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’Umutekano, Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho gusa ni ibintu bibabaje.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi b’Abakarere, ko bagiye gukora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.

Mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje, uwakomerekejwe ari kwitabwaho n’abaganga naho umurambo wa nyakwigendera nawo uri kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU