Monday, December 30, 2024
spot_img

Latest Posts

General Muganga Mubarakh yasuye ibikoresho bya gisirikare muri Pakistan

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 08 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga.

Mu ruzinduko rwe muri Pakistan, Gen Mubarakh Muganga, ku wa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yabonanye kandi na mugenzi we ukuriye ingabo za Pakistan, Gen Sahir Shamshad Mirza, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Pakistan mu murwa mukuru wa Islamabad. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakisitan (PAF).

Kuri uwo munsi, ku itariki 3 Mutarama 2024, ni nabwo Gen. Muganga ari kumwe n’intumwa yari ayoboye zirimo Brig General Karuretwa ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga kizwi mu Cyongereza nka Pakistan’s Defence Export Promotion Organization (DEPO), berekwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorerwa muri Pakistan.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!