Umugore nyuma yo kuvumburwa ko aryamana na mwishywa w’umugabo we w’imyaka 15 y’amavuko, yashyamiranye n’umugabo we birangira amukase igitsina.
Nk’uko uyu mugore yabitangarije Polisi yo muri Brasil, yavuze ko yamukase igitsina nyuma yo gukimbirana n’umugabo we bapfa y’uko aryamana n’umwishywa w’umugabo we ufite imyaka 15 y’amavuko.
Uyu mugore yaziritse umugabo we amaguru n’amaboko ku gitanda, maze akata ubugabo bwe akoresheje urwembe abuta mu bwiherero bwo mu nzu, nk’uko Daily Post ibitangaza.
Nyuma yo gukora ayo mabara, yaherekejwe na murumuna we bajya kuri Polisi, agezeyo yaragiraga ati: “Umugoroba mwiza! Naje kwirega kuko natemye igitsina cy’umugabo wanjye.”
Uyu mugore utatangarijwe amazina yahise atabwa muri yombi ashinjwa gushaka kwivugana umugabo we, naho uyu mugabo nawe yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho, ariko ababajwe no kubura ubugabo bwe.
Uyu mugore nahamwa n’icyaha ashobora kuzafungwa imyaka guhera kuri 14 kuzamura.