Mu Karere ka Rutsiro, Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yatwitse iduka rye, nyuma yo gufatwa arisambaniramo.
Ibi byabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Manihira mu Kagari ka Haniro ho mu Mudugu wa Runaba.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagiranye amakimbirane n’umugore we kuri Noheri, ku wa 25 Ukuboza 2023, umugore ahitamo guhunga mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.
Uyu mugore yaje kugaruka azanye n’abaturanyi, bageze mu iduka basanga umugabo we yazanye undi mugore barimo basambanira mu iduka.
Uyu mugabo yahise agira isoni, atwika iryo duka ryari ririmo ibicurizwa binyuranye birimo umunyu, isukari, amasabune, ibitenge n’ibindi byinshi, ryari ririmo ibicurizwa bifite agaciro ka miliyoni 4Rwf.
Kayitesi Dativa, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusebeya.
Yagize ati: “Yafashwe tariki 26 Ukuboza, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”
Meya yakomeje avuga ko ibyo uyu mugabo yakoze bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo.
Ati: “Ubutumwa natanga ni uko abaturage ibikorwa nk’ibi bakwiye kubyirinda, aho babonye ikintu cyose cyashobora guhungabanya umutekano w’abaturage bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo babyirinde.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, uyu wafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusebeya.