Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kwereka ubworo bw’ikirenge abakinda 25 bahanganye mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ibi bigaragarira mu musaruro wo ku wa 20 n’uwa 21 Ukuboza 2023, ukomeje gutangazwa na CENI, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu.
Kugeza ku wa 26 Ukuboza CENI, yari imaze gutangaza amajwi 6.122.456 y’abantu batoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Muri ayo majwi Tshisekedi afitemo 78.98%, akurikiwe na Moïse Katumbi ufite 14.27%.
Martin Fayulu we afite 4.23%, abandi babakurikiye barimo Denis Mukwege, Matata Ponyo, Nöel Tshiani na Adolphe Muzito bafite hagati ya 0.03% na 0.39%.
Hari amajwi menshi ataratangazwa kubera ko hari miliyoni 44 z’abagombaga gutora, ni mu gihe CENI nka Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu itigeze itangaza umunsi wo gutangarizaho ibyavuye mu matora.
Abakandida benshi bahanganye na Tshisekedi bari kwamagana ibiri kuva mu matora, kubera ko bigaragaza ko ashobora kongera kwegukana indi manda yo kuyobora RDC.
Hari abateguye imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023, barimo Mukwege, Fayulu, Jean Claude Baende, Théodore Ngoyi na Nkema Liloo.
Peter Kazadi, Minisitiri w’Umutekano we yatangaje ko Leta itemera uwatobanga umutekano w’Igihugu.