Ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, mu rukerera umusore w’imyaka 19 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye akoresheje imishumi y’inkweto ze yari yabanje gukuramo akazishyira ku ruhande.
Aya makuru yamenyekanye mu gihe cya Saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo umurambo w’umusore witwa Sibomana Vital wasanzwe mu giti cyiri mu isambu y’uwitwa Nyirandagijimana Cecile, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Rwezamenyo II ho mu Mudugudu w’Umucyo.
Uyu musore bikekwa ko yaba yiyahuye, yasanzwe aziritse imishumi y’inkweto mu ijosi, yambaye ubusa hejuru nta n’inkweto yambaye, bikekwa ko iyo mishumi ari iy’izo nkweto ze zari iruhande rw’igiti.
Ibindi byagaragaye munsi y’icyo giti biri kumwe n’inkweto ni indangamuntu ye yanditseho amazina ye yombi, telefone izwi nka gatushe n’imyenda, bikekwa ko ari ibye.
Amakuru Itangazamakuru ryamenye ni uko yari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Nadine Mukayiranga, utuye mu Murenge wa Rwezamenyo ariko bivugwa ko yahavuye yibye ibihumbi 40 Rwf.
Ubutumwa bwagaragaye muri telefone ye bugaragaza ko mbere yo gukora icyo gikorwa kigayitse, yari ari mu kabari kitwa Sweet Stay yishyuyemo ibihumbi 7 Rwf mu gihe cya Saa Yine z’ijoro.
Hari n’ubundi butumwa bwagaragaye muri telefone ye, bugaragaza ko yamaze kwiheba agiye gutaha (gupfa) kuko bwavugaga ko arambiwe kuba muri iy’isi.
Nirere Marie Rose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, yavuze ko koko uyu musore yasanzwe amanitse mu giti muri uyu Murenge bikekwa ko yiyahuye.
Yagize ati: “Ni byo koko. Umusore witwa Sibomana Vital w’imyaka 19 yasanzwe mu mugozi amanitse mu Kagari ka Rwezamenyo II, mu Murenge wa Rwezamenyo. Harakekwa ko yiyahuye, ariko iperereza riracyakorwa.”
Uyu musore nta bikomere yari afite, mu gihe hagikorwa irindi perereza, umurambo wa Sibomana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kinyinya.
Src: Umuseke