Bethlehem, Umujyi ufatwa nk’uwavukiyemo Yesu/ Yezu Kristo, nta Misa ya Noheri yabaye kubera intambara ihanganishije Israel na Hamas.
Byaba ari amatara asanzwe ya Noheri ndetse n’ibirigu byose nta na kimwe gitatse muri uyu Mujyi.
Usibye ibyo n’imbaga y’abanyamahanga bajyaga baza kwizihiriza Noheri muri uriya Mujyi nta n’umwe waje, abashinzwe umutekano bari aho bameze nk’abarinze ahabaye amatongo kuko nta muntu n’umwe wahabarizwaga.
Utuye Jerusalem imyaka itandatu Brother John Vinh, yagize ati: “ko uyu mwaka nta matara, nta birugu, ni umwijima gusa.”
Yavuze ko buri mwaka yajyaga i Bethlehem kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri, ariko avuga ko uyu mwaka wari mubi cyane, kuko bitashobotse, aboneraho gusaba Isi kwita ku bana batuye i Gaza kuko bari kugwa mu ntambara ku bwinshi.
Ala’a Salemeh, umwe mu bahoze bafite Restaurant mu Mujyi w’i Bethlehem yagize ati: “Ntidushobora gushyiraho ibirugu ngo twishime nk’uko bisanzwe mu gihe bamwe muri Gaza badafite n’inzu begekamo umusaya.”
Ibikorwa byakorerwaga i Bethlehem 70% byinjirizaga agatubutse uyu Mujyi byose byarahagaritswe kubera iyi ntambara.
Ikindi abanyamahanga basuraga Israel nk’abakerarugendo babaye bacye cyane, kubera ko ingendo z’indege zahagaze.
Andi makuru avuga ko mu Mujyi w’i Bethlehem amacumbi ahari ubu asaga 70 nayo agiye gufungwa, ibi bituma abasaga ibihumbi batakaza akazi.
Ku ruhande rwa Palestine ibihumbi 20,000 by’abantu barishwe, abarenga ibihumbi 50,000 by’abantu bakomerekera mu ntambara ya Israel na Hamas, naho abasaga miliyoni 2.3 bavanwa mu byabo n’iyi ntambara.